22/09/2024
The Matrix....................
Mwiriwe, Nyuma y igihe kirekire ntandika kuri uru rubuga bitewe nimpamvu zakazi nongeye kugaruka mbaganirira ku jambo ryicyongereza ryitwa Matrix.
Urebye ubusobanuro bwaryo kuri internet usanga bisobanura ibintu byinshi bitandukanye ariko njye nahisemo kubaganirira kuri ubu busobanura bukurikira:
Ubusobanuro bwa mbere. Aha ijambo Matrix bivuze ko ari nkaho isi dutuyemo ari program nini ya mudasobwa ifite urutonde rwamategeko, amabwiriza ndeste nindi mirongo migari igenga uko iyo program ikora.
Ubusobanuro bwa 2
Ijambo the matrix bishobora gusobanura bimwe mubitekerezo bigaragaza ko ubwonko aribwo bwisobanurira ikintu cy ukuri (reality) nikitari ukuri. Abazanye ibi bitekereza bashishikariza abantu kwibaza ndetse no gushishoza batandukanya isi y'ukuri(reality) n isi mbimbano cg se isi y ikinyoma.
Ngarutse kuri iri jambo nanone ariko nshingiye kuri filimi nayo yitwa The Matrix ,aha igitekerezoshingiro cyayo nuko buri wese mubatuye isi afite inshingano zo kumenya no gutandukanya isi nyayo dutuyemo n isi ya baringa(isi mbimbano cg se igendera ku kinyoma).
Amwe mumasomo yaturutse muri iyi filimi:......................................................................................
1.Icyo wizera nicyo usanga muri ubu buzima bwo kwisi.
Niba ushaka ubuzima butandukanye nubwo urimo ugomba guhindura imyizerere yawe.(aha imyizerere ntigarukira kw'iyobakomana gusa)
Umwe mubakinyi biyo Film uba witwa NEo ahitamo kureba isi nkuko iri adashingiye kumyizerere asanganywe. ukuri ahura nako nyuma yibyo kuramuhindura agasanga ibyoyarazi bihabanye cyane n'ukuri kwa nyako bituma ahita ahinduka burundu aba undi muntu mushya. ibintu byose yizeraga nkukuri yasanze byose ari ibinyoma.
Yasanze byari urusobe rw amategeko n amabwiriza atuma aba kwisi buhumyi aho yitaga cyane kubimukikije aho kwita kumbaraga n'ubushobozi biri muri we. Aho avumburiye ukuri ntiyongeye gusubira mu myizerere ye yakera ukundi.
2. Ningombwa kongera ubumenyi wiga ibintu bishya.
Muri iyi film Neo nabagenzi be bahisemo kwiga binyuze muri mudasobwa ubumenyi bushya nka karate,gutwara indege n ibindi byose bari bakeneye kugirango babashe gutunganya isi mu buryo bwabo.
Ningombwa ko tugira umuhate wo kwihugura no kwiga ubumenyi bushya ibi bikaba byatuma uva kurwego rumwe ukagera kurundi muterambere ryawe. Buri umwe muri twe kuri iyi si afite impano ariko igihe udafite umuhate wo kugerageza no kwiga ibintu bishya ntushobora kumenya icyo ushoboye (Inkomoko y,umugisha wawe)
3. Abenshi mu bantu ntibakunda kunyura mu nzira itanyurwa n'abandi.
Tugarutse nanone kuri iyi film yitwa The Matrix,Neo nabagenzi be binkwakuzi bimeye kunyura munzira igoranye bituma bagera ku kuri ndetse biyemeza no kudasubira inyuma. Isomo aha nuko igihe umwe mubantu ahisemo inzira idasanzwe yubuzima akenshi asekwa na benshi kandi bakanamuca intege cg se bakamwita umusazi. Urugero twatanga ninko kumuririmbyi uzwi bita Kanye West aho benshi bamwise umusazi ariko bikaza kugaragara ko hari ukuri kwinshi mubyo yavugaga bitandukanye nanubu agihagazeho. Ni wowe kugiti cyawe ugomba kugira umuhate wo gukora ibigoranye ariko byaba intandaro yihinduka ryubuzima bwawe n abandi kuko ntawundi uzabigukorera igihe utabyikoreye. Ubuzima buragoye.Baho gitwari.
4.Sanga abo muhuje ibitekerezo.
Igihe Neo yahuraga na Trinity,orpheus n abandi muri iyi film"The Matrix"yahise ahuza nabo kuko yasanze bose bahuje imyumvire. Kari agatsiko kabantu bake ariko babashije kumenya ukuri n ikinyoma kandi bagira n intego yo guhangana n ikinyoma.Bakoreraga hamwe ndetse bakanafashanya baterana ingabo mubitugu.
Mubuzima busanzwe biba byiza iyo wisunze abo muhuje ibitekerezo n intego nubwo bwose mwaba mutanganya ubumenyi ikingenzi nuko mwese muba mwizera imbararaga n ubushobozi mufite.
5.Icyo wizera ninancyo ushobora kugeraho muri ubu buzima.
Neo yatashwe nubwoba bwinshi igihe yamenyaga ukuri kwa nyako kw'isi yaratuyemo agasanga ibyo yarazi byose nkukuri byari ikinyoma.
Byari byakubaho ukisanga warubayeho mubuzima bwikinyoma?
Urugo ruranze ,utandukanye n umufasha wawe.
akazi warufite urakabuze.
ibi byaguca intege cyane kuko imbaraga zawe zose mubuzima wizitakaje mubintu bitari ibyawe.
ikintu kimwe cyonyine wakwizera ntikigutenguhe ni umutima nama wawe.Aha bigusaba kumvira umutima nama wawe buri gihe ndetse no kwihugura mubumenyi bwo kwimenya ubwawe nubushobozi wifitemo. Uramutse ugize ubushobozi bwo gukoresha umubiri ,ubwonko n'ibindi bice bikugize haba ibigarara ndetse n'ibitagarara wakora ibitwaga ko bidashoboka mubuzima bwawe.
Ariko se uriteguye ? witeguye kureka imyizerere yawe yakera ukongera gutangira bundi bushya ukiga ubumenyi bw'ukuri?
Ushobora guvumbura ukuri kwaguhindurira ubuzima nawe ukaba umuntu mushya cg se icyaremwe gishya.
Mugire Umugoroba mwiza kandi mbifurije umugisha mubyo muhugiyemo muri iyi minsi.