PL Rwanda

PL Rwanda Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu.

PL yishimiye amajwi yagize n’intsinzi yegukanye,ikaba yizeza Abanyarwanda kurushaho guharanira iterambere rishingiye kur...
19/07/2024

PL yishimiye amajwi yagize n’intsinzi yegukanye,ikaba yizeza Abanyarwanda kurushaho guharanira iterambere rishingiye kuri buri Munyarwanda binyuze mu miyoborere myiza,ubukungu n'imibereho myiza kdi umuturage akagira umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda zigamije iterambere.

14 /07/ 1991- 14/07/2024, imyaka 33 irashize. PL ibaye ubukombe!1. Kuri uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 33,  Ishyaka riha...
14/07/2024

14 /07/ 1991- 14/07/2024,
imyaka 33 irashize.
PL ibaye ubukombe!
1. Kuri uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 33, Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL rimaze rishinzwe, ririfuriza abayoboke baryo bose isabukuru nziza, bishimira ibyiza rimaze kugeraho muri iyi myaka.

2. PL irazirikana kandi igashimira abayoboke bayishinze ubutwari bukomeye bagaragaje bahangana n'ubutegetsi bw'igitugu bwayoboraga u Rwanda, bakitangira guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwimakaza amahame ya demokarasi, ukwishyira ukizana n'ubutabera.

3. Muri iyi myaka 33, PL yakomeje kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'Abanyarwanda, no guharanira iterambere ry'Igihugu rishingiye kuri buri Munyarwanda binyuze mu miyoborere myiza, ubukungu n'imibereho myiza by'abaturage, hagamijwe kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

4. PL irasaba abayoboke bayo gukomeza kurangwa n’ubutwari, gukomera ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, ubupfura n’ubunyamugayo, kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda, umutekano n'ubusugire bw'u Rwanda, gukora umurimo unoze no guharanira icyateza imbere imibereho y'Abanyarwanda no kudatatira igihango PL yagiranye n'u Rwanda.

Nta cyiza nko guhuza ibyishimo. Duhe impano utora neza, dukomeze ibirori no guteza imbere u Rwanda. "Twishyire twizane."
13/07/2024

Nta cyiza nko guhuza ibyishimo. Duhe impano utora neza, dukomeze ibirori no guteza imbere u Rwanda. "Twishyire twizane."

13/07/2024

Incamake y'amashusho y'umunsi w'ejo aho Abakandida Depite ba PL n'abayoboke bayo bari mu karere ka Bugesera mu bikorwa byo Kwiyamamaza.

Wari u*i ko? Ishyaka PL ryiteguye gufasha Perezida Kagame Paul gushyira mu bikorwa gahunda y'imyaka 5 afitiye Abanyarwan...
13/07/2024

Wari u*i ko?
Ishyaka PL ryiteguye gufasha Perezida Kagame Paul gushyira mu bikorwa gahunda y'imyaka 5 afitiye Abanyarwanda, maze tukarushaho gutera imbere.

Uyu munsi ni ibirori muri PL. Ntucikwe kuri Stade ya Bugesera saa munani, aho twamamaza umukandida Perezida Paul Kagame,...
12/07/2024

Uyu munsi ni ibirori muri PL.
Ntucikwe kuri Stade ya Bugesera saa munani, aho twamamaza umukandida Perezida Paul Kagame, tukamamaza n'Abakandida Depite ba PL.
Hasigaye iminsi 3 gusa maze tukesa umuhigo wo gutora.

11/07/2024

Bugesera waba witeguye umunsi w'ejo?
Bizaba ari 🔥 gahunda ni kuri stade twese. Iminsi isigaye ni 4 gusa tukitorera Abadepite ba PL na Kagame Paul ku mwanya wa perezida w'igihugu.

11/07/2024

Incamake y'amashusho y'umunsi w'ejo aho Abakandida Depite ba PL n'abayoboke bayo bari mu karere ka Burera mu bikorwa byo Kwiyamamaza.

10/07/2024

Morale ni yose kuri site ya Nemba/Burera aho ibikorwa byo kwamamaza Kagame Paul n'Abadepite ba PL bikomereje, ahahuriye abayoboke baturutse mu turere Burera na Rulindo baje kwiyumvira ibyo PL izabagezaho mu myaka 5 iri imbere.

GAKENKE, BURERA NA RULINDO PL TWAJE!! Hasigaye iminsi 5 gusa tukitorera Abadepite ba PL ku nyenyeri eshatu na Kagame Pau...
10/07/2024

GAKENKE, BURERA NA RULINDO PL TWAJE!! Hasigaye iminsi 5 gusa tukitorera Abadepite ba PL ku nyenyeri eshatu na Kagame Paul ku mwanya wa perezida w'igihugu!

10/07/2024

Nawe ntucikwe! Hitamo neza.
Tora Kagame Paul. Tora Abadepite ba PL ku nyenyeri eshatu!

Address

KK 15 Road
Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when PL Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share