Rwanda Ministry of Infrastructure

Rwanda Ministry of Infrastructure Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Rwanda Ministry of Infrastructure, Government Organization, Kimihurura, KG 4 Avenue, Kigali.

Rwanda Ministry of Infrastructure (MININFRA) was setup to ensure the sustainable development of infrastructure and contribute to economic growth with a view to enhancing the quality of life of the population.

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yagiranye ibiganiro n’abagize urugaga rw’abakora umwuga w’ubu...
21/08/2026

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yagiranye ibiganiro n’abagize urugaga rw’abakora umwuga w’ubuhanga mu guhanga inyubako mu Gihugu (Rwanda Institute of Architects).

Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe imbogamizi zitandukanye zibangamira iterambere ry’uyu mwuga, ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngamba zafasha kuwuteza imbere.

Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yasabye abakora uyu mwuga gukomeza kurangwa n’ubufatanye no gukorera hamwe, hagamijwe kuzamura ireme ry’umwuga w’ubuhanga mu guhanga inyubako no kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda.............................................................................................
Today, Minister of State Col. Claudien Bizimungu held discussions with members of the Rwanda Institute of Architects (RIA) to explore ways to further strengthen and advance the architecture profession in Rwanda.

The discussions focused on key challenges facing the profession, as well as practical strategies to address them and promote continued growth and professional excellence.

Minister of State Col. Claudien Bizimungu urged architects to strengthen collaboration and foster greater coordination within the profession, emphasizing the importance of maintaining high professional standards and contributing to the quality, sustainability and transformation of Rwanda’s built environment.

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta Bwana Armand Zingiro yagiranye ibiganiro na Bwana  Mtchera Johannes CHIRWA , Umuyobozi ...
19/08/2026

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta Bwana Armand Zingiro
yagiranye ibiganiro na Bwana Mtchera Johannes CHIRWA , Umuyobozi w’Ishami ry’Amazi ,Isuku n’Isukura muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Ibiganiro byabo byagarutse ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu rwego rw’amazi n’isuku n’isukura, hibandwa ku kwihutisha no guteza imbere ishoramari rirambye ry'imishinga y’amazi, isuku n’isukura....................................................................................................
Today, on the sidelines of the Africa Water & Sanitation Systems Leadership Symposium taking place in Kigali, Minister of State
Mr. Armand Zingiro met with Mr. Mtchera Johannes Chirwa, Director of the Water and Sanitation Department at the African Development Bank Group, and his delegation

They discussed ways to further strengthen cooperation in water and sanitation projects, with a focus on fast-tracking the implementation of AfDB-funded projects, advancing sustainable investments, and accelerating access to safe, reliable and affordable water and sanitation services.

Uyu munsi, mu Karere ka Musanze, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ku bufata...
12/08/2026

Uyu munsi, mu Karere ka Musanze, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rw’imiturire n’iterambere ry’imijyi.

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abayobozi n’abakozi b’uturere mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga itanga ibisubizo bishingiye ku miterere kamere (Nature-Based Solutions) ifite ireme, igamije kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere imiturire irambye no kuzamura ubukungu bw’aho abaturage batuye.

Aya mahugurwa yahuje abayobozi baturutse mu turere twose tw'igihugu, barimo Abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abahagarariye Ibiro bitangirwamo Serivisi z’Ubutaka n’Imiturire (One Stop Centres), abakozi bashinzwe ibidukikije ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.

Aya mahugurwa ni urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye, kungurana ubumenyi no kuganira ku buryo bwo gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga igamije guteza imbere imijyi n’uturere birushaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere rirambye kandi ridaheza.......................................................................................................................................
Today: The Ministry of Infrastructure, in partnership with development partners in the urbanization sector, convened a three-day Capacity Building Workshop in
Musanze district aimed at strengthening district-level leadership and technical capacity to design and implement high-quality nature-based solutions that enhance climate resilience, promote sustainable urbanization, and drive inclusive local economic development.

The workshop brought together district-level leaders from across the country, including Vice Mayors in charge of Economic Development, representatives of One Stop Centres, and other stakeholders involved in environmental conservation and sustainable development.

The workshop provided a valuable platform for participants to share experiences, exchange knowledge, and engage in constructive discussions on practical approaches to advancing climate-resilient, inclusive, and sustainable development at the local level.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Murwanashyaka Damien yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gukurikirana ishyirwa mu biko...
11/08/2026

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Murwanashyaka Damien yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwa remezo hirya no hino mu Gihugu. Yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yasuye imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rutunganya amazi rwa Nzove.

Iyi mirimo nirangira, ubushobozi bw’uruganda buzava kuri metero kibe 40,000 z’amazi rutunganya ku munsi, bugere kuri metero kibe 65,000, hiyongereyeho metero kibe 25,000 ku munsi.

Minisitiri kandi yasuye imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 43.5. Kugeza ubu, imirimo yo kurwubaka igeze ku kigero cya 73%.

Today, the Minister of State Armand Zingiro officially opened the Clean Energy Conference Australia Africa in Kigali, br...
06/08/2026

Today, the Minister of State Armand Zingiro
officially opened the Clean Energy Conference Australia Africa in Kigali, bringing together policymakers, industry leaders, researchers, investors, development partners, and energy experts to advance dialogue on clean energy development.

In his remarks, he underscored the importance of strengthening global partnerships, accelerating innovation, and mobilizing investments to advance a just, inclusive, and sustainable energy transition.

He also highlighted Rwanda's remarkable progress in expanding electricity access to 85.4% of households and reaffirmed the country's ambition to achieve universal access by 2029 while increasing renewable energy to at least 60% of the energy mix by 2030.

He called for stronger partnerships, innovative financing, and increased investment to unlock Africa's vast clean energy potential and accelerate a just and inclusive energy transition.

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Brig. Gen. ...
05/08/2026

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Brig. Gen. Innocent Munyengango, wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa Sosiyete ishinzwe serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere (ATL), na Bwana Jules Muheto Ndenga, wari usanzwe ayiyobora.

Bwana Jules Muheto Ndenga aherutse guhindurirwa inshingano, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere ikibuga cy'indege.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta yifurije aba bayobozi bombi imirimo myiza mu nshingano zabo nshya, anabashishikariza gukomeza kwimakaza imitangire ya serivisi inoze no guteza imbere urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere, hagamijwe kurushaho guteza imbere ubukungu n'iterambere ry'Igihugu..................................................................................................................................

Today, the Minister of State, Col. Claudien Bizimungu, presided over the official handover ceremony between Brig. Gen. Innocent Munyengango, who was appointed as the new Chief Executive Officer of Aviation Travel and Logistics (ATL), and Mr. Jules Muheto Ndenga, the outgoing Chief Executive Officer.

Mr. Jules Muheto Ndenga was recently appointed as Chief Executive Officer of Airport City.

In his remarks, the Minister of State congratulated both leaders on their new appointments and wished them success in their respective roles.

He encouraged them to continue promoting excellence in service delivery and advancing the aviation sector to further support Rwanda's economic growth and national development.

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yasuye imishinga 2 igamije kuzamura no guteza imbere imiturir...
31/07/2026

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yasuye imishinga 2 igamije kuzamura no guteza imbere imiturire, irimo uwa Vision City ikiciro cya II n'uwa Batsinda ikiciro cyawo cya II (Heza Estate) kugira ngo arebe aho imirimo yo kubaka inzu n'ibikorwa remezo biyunganira igeze, anagirana ibiganiro n'abafatanyabikorwa ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'iyi mishinga.

Umushinga wa Vision City ikiciro cya II, wubatswe ku buso bungana na hegitari 40, bitaganyijwe ko uzatanga inzu zo kubamo zisaga 1,500.

Nimugihe uwa Batsinda Heza Estate, ugizwe n'inzu 548, ufite ubushobozi bwo guturwamo n'abaturage barenga 2,000.

Iyi mishinga igaragaza ubushake bwa Guverinoma y'u Rwanda bwo gukomeza kwagura amahirwe yo kubona amacumbi meza, no guteza imbere imiturire irambye n'iterambere ry'imijyi rifite icyerekezo.....................................................................
Today, Minister of State Col. Claudien Bizimungu visited Vision City Phase II and Batsinda II (Heza Estate) to assess the progress of housing and supporting infrastructure works, while engaging stakeholders on measures to accelerate project delivery.

Vision City Phase II, a 40-hectare mixed-use development, is expected to deliver nearly 1,500 residential units.

Batsinda Heza Estate ,comprising 548 housing units across 18 residential blocks, is designed to accommodate more than 2,000 residents.

These projects reaffirm the Government of Rwanda's commitment to expanding access to quality, affordable housing and promoting sustainable urban development for all.

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yakiriye Madamu Olivia Charlotte Owen, Uhagarariye igihugu cy...
31/07/2026

Uyu munsi, Umunyamabanga wa Leta, Col. Claudien Bizimungu, yakiriye Madamu Olivia Charlotte Owen, Uhagarariye igihugu cya New Zealand mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu rwego rw'ibikorwa remezo, banaganira kandi ku kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye y'ubufatanye no guteza imbere gahunda zihuriweho zishyigikira iterambere rirambye ry'Ibihugu byombi. 🇷🇼🤝🇳🇿......................................................................................................................................

Minister of State, Col. Claudien Bizimungu, today received Ms. Olivia Charlotte Owen, the New Zealand's High Commissioner to Rwanda, for a courtesy meeting during her official visit.

Their discussions focused on strengthening bilateral cooperation in the infrastructure sector, exploring opportunities for collaboration, and advancing shared priorities that support sustainable development. 🇷🇼 🤝🇳🇿

Did you know? Last Tuesday, 21 July 2026, Rwanda welcomed SalamAir's inaugural Muscat–Kigali flight, marking a significa...
27/07/2026

Did you know?

Last Tuesday, 21 July 2026, Rwanda welcomed SalamAir's inaugural Muscat–Kigali flight, marking a significant milestone in strengthening air connectivity between Rwanda, the Sultanate of Oman, and the wider Middle East.

The new twice-weekly service is set to boost tourism, trade, investment, and business while reinforcing Kigali's position as a regional aviation hub.

Discover more :👇
https://www.mininfra.gov.rw/updates/news-details/rwanda-welcomes-salamairs-inaugural-muscat-kigali-flight-strengthening-air-connectivity-between-africa-and-the-middle-east

Karongi: Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yararangiye ku kigero cya 100%. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo g...
21/07/2026

Karongi: Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yararangiye ku kigero cya 100%.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi meza angana na metero kibe 13,000 ku munsi, kandi rwatangiye kugeza amazi meza ku baturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Karongi, cyane cyane mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura.

Uru ruganda ni icyiciro cya mbere cy'umushinga mugari wa Kivu Belt Water Supply System, kigomba guha amazi meza abaturage barenga 130,000 bo mu Karere ka Karongi. Ni intambwe kandi ikomeye mu kongera amazi meza mu Ntara y'Iburengerazuba, aho amahoteri, ibigo nderabuzima,amavuriro, amashuri n'abaturage muri rusange bari kubona amazi meza kandi ahagije.

Leta y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kwegereza Abaturarwanda bose amazi meza no kubagezaho serivisi z'isuku n'isukura zirambye mu gihugu hose.

Kureba andi mafoto, kanda hano👉https://www.flickr.com/photos/govrw/55399162391/in/album-72177720334737789/

Address

Kimihurura, KG 4 Avenue
Kigali
24KIGALI

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Rwanda Ministry of Infrastructure posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Organization

Send a message to Rwanda Ministry of Infrastructure:

Shortcuts

Share