30/04/2026
Mu kwibuka abahoze ari abakozi Minisiteri zitwaga MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwimana Rose umugore wa Ntamvutsa Narcisse wakoraga muri MINIFOP, yatanze ubuhamya bw’akarengane bahuraga na ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bahoranaga ubwoba kubera umwuka wo guhohotera abatutsi wari mu gihugu, gusa ashima ingabo za RPA zatabaye, zigahagarika Jenoside.
Gen (Rtd) Fred Ibingira watanze ikiganiro, yahaye umukoro urubyiruko, avuga ko ubuzima bw’igihugu buri mu biganza byarwo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda, kandi ko nk’umuyobozi n’umukozi wa Leta bafite inshingano yo kurengera no kureberera abaturage.
Yagize ati: “Aya mateka mabi yacu atwibutsa ko umuyobozi akwiye kuba umuntu ureberera abaturage bose, utagira muri we ivangura iryo ari ryo ryose, kandi wumva neza agaciro ko kubaka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”