26/08/2026
Kigali, 26 Kanama 2026- Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore na Haguruka, bateguye inama nyunguranabitekerezo ku kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kuzamura uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo no mu iterambere ry’Igihugu.
Iyi nama yabaye mu rwego rwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye, bakaganira ku byagezweho, ibikwiye kunozwa ndetse n’ingamba zakongerera abagore ubushobozi n’ijambo mu nzego z’imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo. Insanganyamatsiko y’iyi nama yari “Umugore mu nzego zifata ibyemezo: Umusingi w’impinduka zirambye.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kongera ubushobozi bw’umugore n’umukobwa no kubafasha kugira uruhare mu nzego zitandukanye z’igihugu. Yasabye abafatanyabikorwa n’abitabiriye iyi nama gukomeza kongera imbaraga mu gufasha abagore kugira uruhare rufatika mu nzego zifata ibyemezo, mu iterambere ry’imiryango ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.
PS Mireille Batamuliza yashimangiye kandi ko Igihugu gikeneye abayobozi bafite imyumvire y’imiyoborere myiza, bumva neza ibibazo by’abaturage kandi bagaharanira ibisubizo b**amije guteza imbere imibereho yabo, asaba abitabiriye iyi nama kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubusinzi, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’indi myitwarire mibi ishobora kugira ingaruka ku buzima, ku miryango no ku hazaza h’Igihugu.
Mu b**aniro byahuje abitabiriye iyi nama, hagaragajwe ko ib**aniro nk’ibi bikwiye gukomeza kugera ku nzego zitandukanye kugira ngo ubukangurambaga ku ruhare rw’umugore mu miyoborere bugere kuri benshi.
Abitabiriye biyemeje gukorera hamwe mu kongera ubushobozi bw’umugore, kumushyigikira no kumushishikariza kwitabira no kugira uruhare mu nzego z’imiyoborere zifata ibyemezo, bemeza ko uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo ari ingenzi mu kubaka imiyoborere ihamye, imiryango iteye imbere ndetse n’Igihugu gifite iterambere rirambye.