City of Kigali

City of Kigali The City of Kigali

Located at Rwanda’s geographical heart, the rapidly growing City of Kigali is not only the national capital, but also the country’s most important business centre and main port of entry.

04/06/2026

Ku Cyumweru, nta siporo rusange ihari.

Ariko, kora imyitozo witegure, ubishyire muri gahunda, maze tariki ya 13 na 14 Kamena 2026 twese tuzabe twabukereye muri .

Umunsi wa mbere hazasiganwa ababikora bagamije kwishimisha. Run for Peace.

Ku munsi wa kabiri, hazasiganwa ababigize umwuga, half na full marathon. Ushobora kuba uri muri aba cyangwa ukaba ufana. Byombi biremewe.

Nturiyandikisha? Bikore unyuze ku rubuga: kigalimarathon.rw.

———

There will be no mass sports activities this Sunday.

Instead, keep active and get ready for the on 13 and 14 June 2026.

Day One will feature the Run for Peace, bringing together runners of all ages and abilities for a fun and inspiring experience.

Day Two will see professional athletes compete in the half marathon and full marathon races. Whether you are running or cheering from the sidelines, there is a place for you.

Haven’t registered yet? Sign up today at kigalimarathon.rw.


Dukomeje kwihugura ku myubakire yubahirije amategeko muri  . Amabwiriza y’imyubakire avuga ko iyo wubatse inzu itajyanye...
04/06/2026

Dukomeje kwihugura ku myubakire yubahirije amategeko muri .

Amabwiriza y’imyubakire avuga ko iyo wubatse inzu itajyanye n’Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wacu nta ruhushya, igihe bigaragariye ikurwaho, n’iyo byagaragara yaruzuye.
▶️ Iyi nzu iba yarubatswe nta bugenzu*i bwemeje ko yubatswe mu buryo bwujuje ubu*iranenge
▶️ Kenshi iba yubatswe huti huti, bityo nta bukomere na mba iba ifite
▶️ Igihe icyo ari cyo cyose yateza impanuka kuko idakomeye

📌 Kubaka nta ruhushya ni igihombo kuri wowe wubatse, no ku Gihugu muri rusange. Bizibukire!

Duce ukubiri n’imyubakire idakurikije amategeko.


———
Lawful construction practices in :

Construction regulations state that any building constructed without a permit and in violation of the City Master Plan may be demolished once identified, even if construction has already been completed.

▶️ Such buildings are constructed without the inspections required to confirm that they meet safety and quality standards.
▶️ They are often built hastily, which can compromise their structural integrity.
▶️ As a result, they may pose serious safety risks and can cause accidents at any time.

📌 Building without a permit is a loss for both the property owner and the country as a whole.

Let us put an end to illegal construction and build responsibly.

03/06/2026

As the world celebrates today, take a look back at the highlights from last Friday’s public servants’ sports activities at Nyandungu Eco-Park, where City of Kigali officials, public servants, and other participants came together to promote cycling as a healthy, sustainable, and environmentally friendly mode of transport.

The event also served as an opportunity to celebrate the prestigious UCI Bike City Label awarded to the City of Kigali in recognition of its commitment to cycling development and the successful hosting of the 2025 UCI Road World Championships.

As part of its efforts to promote active mobility and healthy lifestyles, the City of Kigali is also rehabilitating five wetlands that will feature more than 60 kilometres of pedestrian walkways and cycling lanes, creating additional spaces for recreation, exercise, and eco-friendly transport.

——

Mu gihe uyu isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe igare, twiyubutse ibihe byaranze siporo y’abakozi ba Leta yakozwe ku wa Gatanu muri Nyandungu Eco-Park.

Ni siporo kandi yakozwe mu rwego rwo kwishimira igihembo cyahawe Umujyi wa Kigali ku bwo guteza imbere umuco wo gutwara amagare no kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye muri muri 2025.

Uyu munsi hari ibishanga bitanu birimo gutunganywa, birimo inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare zifite ibirometero bisaga 60. Intambwe ikomeye yo kongera ahantu nyaburanga harengera ibidukikije muri .

Inyubako zose zihuriramo abantu benshi zigomba kuba zifite ubukarabiro bufite isuku, amazi meza ndetse n’isabune.Ibi big...
03/06/2026

Inyubako zose zihuriramo abantu benshi zigomba kuba zifite ubukarabiro bufite isuku, amazi meza ndetse n’isabune.

Ibi bigomba no gukoreshwa, ugiye kwinjira wese agakaraba kugira ngo dukumire indwara zandura zituruka ku mwanda.

Twese dukomeze dufatanye kwimakaza umuco w’isuku ahantu hose hahurira abantu benshi.


Earlier today, Mayor Samuel Dusengiyumva received H.E. Viacheslav Yatsiuk, Ambassador of Ukraine to Rwanda, for a courte...
02/06/2026

Earlier today, Mayor Samuel Dusengiyumva received H.E. Viacheslav Yatsiuk, Ambassador of Ukraine to Rwanda, for a courtesy visit.

Their discussions focused on opportunities to strengthen cooperation between and , including sustainable urban development, public infrastructure maintainance, the use of new technologies in urban planning among others.

02/06/2026

Kigali, are you ready?

Registration for the is still open! Join thousands of runners from Rwanda and around the world for this exciting event taking place from 13–14 June 2026 on the clean and scenic streets of .

Secure your spot today by registering at kigalimarathon.rw.




----

Kigali muriteguye?

Isiganwa rya ryagarutse.

Ni tariki 13 na 14 Kamena 2026 mu mihanda myiza ya .

Umunsi wa mbere, tuzaba dufite abirukanka byo kwishimisha naho umunsi wa kabiri, uharirwe ababigize umwuga.

Niba utariyandikisha, bikore hakiri kare unyuze hano: kigalimarathon.rw


02/06/2026

🎥 Watch the video: Discover how ’s wetlands are being transformed into vibrant green spaces.

In , we have seen firsthand the value of restoring and protecting our wetlands.

Building on the success of Nyandungu Eco-Park, the rehabilitation of five additional wetlands, carried out in partnership with REMA, is now over 90% complete.

These beautiful green spaces feature artificial lakes, pedestrian walkways, cycling lanes, indigenous trees that provide shade and fresh air, and habitats for a variety of bird species whose songs bring life to the wetlands.

As these projects near completion, they will offer even more opportunities for residents and visitors to connect with nature, relax, exercise, and enjoy the beauty of Kigali’s natural environment.

Together, let us continue to protect and celebrate these valuable ecosystems for generations to come.



—————

Muri , twasobanukiwe akamaro ko kubungabunga no gusubiranya ibishanga.

Nyuma ya Nyandungu, ibishanga bitanu turimo gutunganya ku bufatanye na REMA bigeze hejuru ya 90% birangira.

Uhasanga ibiyaga bihangano, inzira z’abanyamaguru n’izagenewe abatwara amagare n’ibindi. Hari inyoni z’ubwoko butandukanye ziririmba neza, ibiti gakondo bitanga amahumbezi, n’ibindi byiza byinshi.

Mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo guhanga imirimo, uyu munsi, Umujyi wa Kigali wakiriye ...
01/06/2026

Mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo guhanga imirimo, uyu munsi, Umujyi wa Kigali wakiriye Komisiyo ya Sena y'Imibereho y'Abaturage, Uburezi, Ikoranabuhanga n'Urubyiruko.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) iva muri 2024–2029, uzahanga imirimo mishya hafi ibihumbi 50 buri mwaka.

Muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari turimo 2025/2026, kugeza mu gihembwe cya gatatu, twahanze imirimo isagaho gato ibihumbi 43.

Izindi gahunda zigira uruhare mu guhanga imirimo, harimo ibigo by'abikorera, ibigo bifasha urubyiruko (YEGO Centres, Business Incubation Centres, ...) guhabwa amahugurwa ku bumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo, imenyerezamwuga, gufasha imishinga mito n'iciriritse kubona igishoro, n'ibindi.

Mwaramutse neza!Dutangire icyumweru twihugura mu myubakire yujuje ubu*iranenge muri  . Wari u*i ko iyo uguze ikibanza, n...
01/06/2026

Mwaramutse neza!

Dutangire icyumweru twihugura mu myubakire yujuje ubu*iranenge muri .

Wari u*i ko iyo uguze ikibanza, nyiracyo yarahawe uruhushya rwo kubaka, urwo ruhushya ruhita ruta agaciro?

Burya ntabwo ugurana ikibanza n’uruhushya rwo kubaka, kuko iyo uguze, wihutira gukora ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure.

Iyo umaze guhabwa icyangombwa cy’ubutaka mu mazina yawe, uhita usaba uruhushya rwo kubaka rwawe, rukwanditseho.



——

Good morning!

Let us begin the week by learning about compliant construction practices in .

Did you know that when you purchase a plot of land, any construction permit previously issued to the former owner automatically becomes invalid?

A construction permit is not transferred together with the plot. Once you purchase the land, you must first complete the land transfer process and obtain the land title in your own name.

After receiving the land title under your name, you are required to apply for a new construction permit issued in your name before starting any construction works.

Uyu munsi, mu Murenge wa Kanombe muri Busanza mu Karere ka Kicukiro hatashywe icyanya cy’imyidagaduro cyatunganyirijwe a...
30/05/2026

Uyu munsi, mu Murenge wa Kanombe muri Busanza mu Karere ka Kicukiro hatashywe icyanya cy’imyidagaduro cyatunganyirijwe abana dusangamo ubusitani bwiza, ibikinisho by’abana, isomero n’ibindi. Iki cyanya cyatunganyijwe ku bufatanye hagati y’Umujyi wa Kigali na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Mu butumwa yagejeje ku baturage nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire Dusabimana Fulgence yashimiye Ambasade ya Israel ku bufatanye ikomeje kugirana n’Umujyi wa Kigali muri gahunda zigamije kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myizay’abaturage.

Yagize ati: “Nk’Umujyi wa Kigali, dukomeje urugendo rwo kubaka umujyi usukuye, utekanye, utoshye kandi ujyanye n’igihe. Ibyo bisaba uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibi bikorwa remezo twatashye uyu munsi n’ibindi dusanganwe, kurengera ibidukikije no kwimakaza umuco w’ubufatanye.”

————

Busanza residents now have a new community park, a symbol of the strong partnership between the Republic of Rwanda and the State of Israel.

Speaking at the inauguration ceremony following today’s , the City of Kigali Vice Mayor in Charge of Urbanization and Infrastructure, Dusabimana Fulgence, commended the continued collaboration between the two countries, stating:

“Your presence today reflects the strong friendship, cooperation, and shared commitment that continue to contribute to the development of Kigali City and Rwanda as a whole.”

The Vice Mayor noted that the new recreational facility will enhance residents’ quality of life by providing a safe, inclusive, and welcoming space for leisure, recreation, and community interaction.

The Ambassador of the State of Israel to Rwanda, Einat Weiss, expressed appreciation to the City of Kigali for its partnership and commitment in bringing the project to fruition. She reaffirmed the Embassy’s dedication to strengthening cooperation with the City through similar community development initiatives in the years ahead.

Address

P. O. Box 3527 Kigali
Kigali
250

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when City of Kigali posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Organization

Send a message to City of Kigali:

Share