20/03/2022
SOUTHERN Province
NYAMAGABE district
CYANIKA sector
Sir, None Tariki 19/03/2022 mu murenge wa Cyanika urugaga rw' urubyiruko rushamikiye k' Umuryango wa FPR Inkotanyi, YV, NYC kubufatanye n' ubuyobozi bw' Umurenge wa Cyanika twakoze umuganda wihariye w' urubyiruko uyu muganda ukaba witabiriwe n'umushyitsi mukuru *Hon BAMPORIKI Eduard* hakozwe ibikorwa bikurikira:
▶️Hasukuwe URWIBUTSO Rwa Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruherereye mu kagari ka karama
Nyuma yicyo gikorwa *Hon BAMPORIKI Eduard* yibukije Urubyiruko amahirwe yose rufite ;arimo igihugu kiza,Ubuyobozi bwiza bukunda Urubyiruko akomeza arusaba kwirinda kugira Aho bahurira n'ingengabitekerezo ya genocide,yagiriye kandi inama Urubyiruko arushishikariza gukunda igihugu Nyuma Bibutswa kugira uruhare muri ibi bikurikira:
1.Kwibuka kushuro ya 28
2.kugira ibikorwa by' ubwitange.
Yasoje ashimira ubwitabire Urubyiruko rwagaragaje muri Iki gikorwa atwibutsa ko aritwe dufite guhanga amateka mazima akosora amabi yaranze igihugu cyacu
"Dufatanije byose birashoboka"
Emmanuel BIKORIMANA
President w' urugaga rw' urubyiruko rushamikiye k'umuryango FPR INKOTANYI mu murenge wa Cyanika