09/03/2026
Uyu munsi mu Karere ka Nyagatare District , Minisitiri BIRUTA ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye , yayoboye umuhango wo gutangiza ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda kubufatanye n’izindi nzego mu gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere .
Ibi bikorwa biri mu rwego rwo bizibanda ku buvuzi,kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwa remezo, kubaka amashuri n’amarerero, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye no kuremera amakoperative.
Mu ijambo rye, Minisitiri BIRUTA yavuze ko iyi gahunda ari igihamya cy’ubwitange n’ubushake bwo gukomeza guteza imbere umutekano, imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu. Uyu mwaka, ubwo twitegura kwizihiza iyi gahunda igiye gukomeza mu cyerekezo cyayo cyo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: “Ubufatanye bw’Abaturage,Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo Kwizihiza .”