15/09/2020
Menya icyo wakora ngo umubiri wawe ubashe guhangana n'indwara zikomeye harimo na coronavirus.
Ubudahangarwa bw’umubiri ni ubwirinzi cyangwa ubudatsimburwa bwawo mu kurwanya indwara zitandukanye zishobora kuwibasira zirimo izikomoka kuri virus, izikomoka kuri microbes, Izikomoka ku miyege, ndetse n’izikomoka ku ndiririzi(parasites). Si ibyo gusa kuko ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bugira uruhare mu gusukura umubiri busohoramo uburozi bushobora kuwugirira nabi.
Mbere ko yo kumva neza imikorere y’ubwirinzi bw’umubiri reka tuvuge gato ku maraso. Amaraso niyo atuma duhumeka kuko niyo atwara umwuka w’ubuzima/oxygene mu bice byose by’umubiri. Amaraso niyo atwara intungamubiri mu bice byose by’umubiri. Amaraso niyo agenga ubushyuhe bw’umubiri, n’amatembabuzi yawo. Amaraso kandi niyo abumbatiye ubwirinzi bw’umubiri. Twibukiranye amaraso agizwe n’ibice bine: plasma ari cyo gice kinini kigizwe n’amatembabuzi, plaquettes zituma amaraso abasha kuvura iyo umuntu yakomeretse, globules rouges cyangwa insoro zitukura arizo zituma amaraso atwara oxygene ndetse na globules blancs cga insoro zera. Izi nsoro zera nizo zibumbatiye ubwirinzi bw’umubiri bwa kamere. Muri litiro imwe y’amaraso hashobora kubonekamo insoro zera ziri hagati ya 4 à 10 milliards. Ni ingirangingo z’umubiri cga cellules mu ndimi z’amahanga, ziba ari ntoya birumvikana. Izi nsoro Zishobora kugabanuka cga kwiyongera bitewe nyine na za mpinduka abantu tunyuramo hano ku isi.
Bitwaye iki kuba ubwirinzi bw’umubiri bwagabanuka?
Iyo bugabanutse, Umutekano w’umubiri nawo uragabanuka bityo ukaba wakwibasirwa n’indwara nyinshi zitandukanye kdi utazivuza zikaba zaguhitana. Kuri ubu turavuga coronavirus itarabona umuti mu buryo bwa gihanga ariko umuti wayo ni ugukaza ingamba zo kwirinda no gukora ibishoboka byose kugira ngo ubwirinzi bw’imibiri yacu bube buhagije kandi bukomeye niba koko hari icyo umuntu yakora turaza kubimenya.
Hakurikijwe uko bukora, Ubwirinzi bw'umubiri wacu mu kurwanya indwara buza mu byiciro bibiri:
Ikiciro cya mbere ni igihora kiteguye kurwanya ikintu cyose kibangamiye umubiri kiwugezemo.
Hari n’ubwirinzi bukorwa nk'ubutabazi bwihuse, burekura ibinyabutabire bitera ubushyuhe hamwe n'insoro zera (white blood cells) bigatwika uturemangingo twagezweho n'uburwayi, iyo umuntu agifatwa n’indwara nyine.
Ubu bwirinzi kandi burimo insoro zikora uturindamubiri/abasirikare b'umubiri (antibodies) dushobora kumenya indwara nshya yibasiye umubiri no kuyihagarika, n'insoro zishobora gutera zikica uturemangingo twagezweho n’iyo ndwara. Ibyo bifata igihe –
urugero hari ubushakashatsi bugaragaza ko bifata iminsi 10 ngo umubiri utangire gukora uturindamubiri dushobora kubona no kurwanya coronavirus nyamara hari abarwayi bafite umubiri ukomeye ubasha gukora ubwo buryo bwo kwirinda mu gihe cya vuba n’uko bitangazwa na BBC mu gashami k’ubuzima.
Iyo ubu buryo bw'ubwirinzi bw'umubiri bushya bukomeye bihagije buha umubiri kwibuka bihoraho iriya virus igihe cyose yazagaruka ukayirwanya.
Muri make hari abasirikare b’umubiri bahora bahari ngo barwaye icyahungabanya umutekano wawo, hari n’abandi baremwa kubera ko umubiri watabaje mu gihe watewe.
Ubwirinzi bumara igihe kingana gite?
Ubwirinzi bw'umubiri bugira ubushobozi bwo kwibuka, bwibuka neza indwara zimwe na zimwe, ariko rimwe na rimwe bukibagirwa izindi.
Urugero Ubu bwirinzi bwibuka cyane indwara nk'iseru - kuyirwara rimwe ukayikira biha ubwirinzi ubushobozi buhoraho bwo kuyibuka.
Gusa hari izindi bwibagirwa kenshi. Urugero: Abana bashobora kurwara indwara zo mu buhumekero ziterwa na virus inshuro zirenze imwe mu gihe kimwe bagahora bazirwara ubwirinzi ntacyo buzikoraho.
Kuki ubwirinzi bw'umubiri ari ingenzi?
Ni ingenzi cyane ku buzima bw'umubiri wawe nibwo butuma udahora urwaye. Duhura na byinshi byakwangiza umubiri wacu, ariko ubudahangarwa bukabikumirira kure, twe tubona tugenda nyamara hari byinshi biba byabaye tutabonesha amaso. Aha niho ubuhanga bw’umuremyi bugaragarira.
Ubwirinzi cga ubudahangarwa bw’umubiri nibwo bwatanze concept yo gukora inkingo z’indwara zitandukanye.
Ibishobora gutera ubwirinzi bw’umubiri kugabanuka cga no gucika intege
HAVUYE
Indwara : SIDA, diabetes, cancer, zizwiho guca intege abasirikare b’umubiri, maze umubiri ukaba indiri y’izindi ndwara zitwa ibyuririzi.
Imirire mibi : Kubura imyunyu ngugu n’amavitamine ndetse n’ibyubaka umubiri bitandukanye bitera umubiri gucika intege. Muri make bituma ubwirinzi bw’umubiri bukendera, maze ukwibasirwa n’ibibonetse byose.
Stress : Ubwirinzi bw’umubiri.Umubiri w’umuntu uvubura umusemburo witwa cortisol kugira ngo wirwaneho mu gihe cya stress. Iyo uyu musemburo ukomeje kuzamuka mu mubiri utera udusoro twera ari two tubumbatiye ubwirinzi bw’umubiri gucika integer ntiduhangane n’indwara. Kugabanuka k’ubwirinzi bw’umubiri kandi bishobora guterwa n’imyitwarire mibi nko kunywa ibiyobyabwenge, kunywa itabi, n’ibindi bikorwa bibi bishobora kwangiza umubiri.
Gusaza : Hari abasaza uzasanga bakomeye mu za bukuru zabo. Abo uzamenya ko biyitayeho hakiri kare baririnda mbere yuko bivuza. Gusa muri rusange uko umuntu agenda akura, ubwirinzi bw’umubiri we bugenda nabwo bugabanuka. Mwumvishe ko hari ibihugu byafashe abageze mu za bukuru babashyira muri lockdown total muri ibi bihe bya coronavirus ? nta yindi logic irimo nuko bakeka ko umuzasa cga umukecuru wakwandura corona afite amahirwe make yo kuyikira kubera ko ubwirinzi bw’umubiri we bwamaze gucika intege.
Kudasinzira, kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha bikabije, itabi,…
Hari icyo twakora ngo ubudahangarwa bwacu buhorane imbaraga zo guhangana n’uburwayi butandukanye ?
1. Imirire iboneye : Nzahora mbibutsa ko mukwiye kurya indyo yuzuye mu ngano no mu bwiza, nzabisubiramo kenshi wenda bizabe nka za ndirimbo zo mu mashuri y’inshuke. Buri wese yifuza kubaho neza, agahorana ubugiri n’ubugingo, formule irahahari kandi iroroshye, rya neza ubeho neza. Ibikize kuri vitamin c, E, ndetse n’urwunge rwa vitamin B birimo imbuto n’imboga z’ubwoko bwose, tungurusumu byagufasha gukomeza ubwirinzi bwawe. Imirire myiza kdi ijyana n’ibi bikurikira :
a. Ita cyane ku isuku y’umubiri wawe
Isuku ihagije y’umubiri nicyo kintu cya mbere kizagufasha kongera ubudahangarwa bwawe. Mu gihe ufite isuku ihagije, bituma mikorobe zitakuba hafi, kandi bikagufasha no kutazikwirakwiza mu bandi.
b. Kunywa amazi ahagije
Amazi ni ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri. Uko waba urya neza kose, mu gihe utanywa amazi ahagije ntacyo uzaba ufasha umubiri wawe.
Mu gihe unywa amazi ahagije, birinda umubiri wawe umwuma, bikongera ubudahangarwa cyane. Amazi afasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi, agatuma uturemangingo n’ingingo zitandukanye zigerwaho n’umwuka mwiza wa oxygen, bityo zigakora neza. Afite akamaro gatandukanye gakomeye ku rwungano ngogozi, kuko afasha igifu mu gusya ibiryo neza, no kwinjiza intungamubiri.
Ni ngombwa kunywa amazi asukuye, kandi atetse neza. Mu gihe utizeye isuku y’amazi, ugomba kunywa amazi afunze neza yo mu ducupa.
c. gabanya isukari yo mu nganda, ukoreshe iya kamere.
Isukari (iyi benshi bongera mu cyayi cg igikoma), niba wifuza kugira ubuzima bwiza n’ubudahangarwa bukomeye, wayigabanya ukayisimbuza iy’umwimerere nk’ubuki, umushongi w’imbuto,...
Imyitozo ngororamubiri nayo hafi aho. Ni ingenzi cyane kuri wowe n’abawe bose.
Urashaka inama ku mirire ikubereye se, hamagara za nimero nakomeje kukwibutsa.
Ugusaza.
2. Irinde stress
3. Ivuze hakiri kare.