01/06/2026
🧑🤝🧑☀️🫂 UMUGANDA NGARUKAGIHEMBWE W’ABABYEYI – ABARERANISHEMA 💛
🇷🇼 KINYARWANDA
Ku wa 30 Gicurasi 2026, hatangijwe ku nshuro ya mbere Umuganda ngarukagihembwe w’Ababyeyi b’Abareranishema b’Inkuruzabato barerera mu mashuri atandukanye yo mu Murenge wa Nyamata.
Ababyeyi b’abana bafashwa mu mushinga 500 To School & Meal Program wa Inkuruzabato bahuriye hamwe bahuza imbaraga mu bikorwa by’isuku no gutunganya amashuri abana babo bigamo.
Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kongera ubufatanye hagati y’ababyeyi, amashuri n’Umuryango Inkuruzabato.
Twishimiye cyane kubona ababyeyi bitabira babikunze, batanga umusanzu wabo, kandi bagaragaza ko bashyize imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abana babo.
Mu nama yabaye nyuma y’igikorwa, ababyeyi benshi bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko cyabatumye bumva bafite uruhare, agaciro n’icyizere mu buzima bw’ishuri ry’abana babo.
Ubuyobozi bw’amashuri na bwo bwishimiye cyane ubu bufatanye.
“Ubufatanye hagati y’umwana, umuryango we n’ishuri ni bwo shingiro ry’impinduka zirambye.”
Turashima byimazeyo ubuyobozi bw’amashuri n’abafatanyabikorwa bose bakomeje kudufasha muri uru rugendo.
Igikorwa ni akagaruka — buri gihembwe!
⸻
🇫🇷 FRANÇAIS
Le 30 mai 2026, Inkuruzabato-Rwanda a lancé pour la première fois l’Umuganda trimestriel des parents Abareranishema dans plusieurs écoles du secteur de Nyamata.
Les parents des enfants accompagnés dans le projet 500 To School & Meal Program se sont réunis pour participer ensemble à des activités communautaires d’entretien et de nettoyage dans les écoles fréquentées par leurs enfants.
Cette a été un moment fort de collaboration entre les parents, les écoles et Inkuruzabato Rwanda.
Nous avons été profondément touchés de voir les parents participer avec engagement, enthousiasme et esprit de solidarité pour le bien-être des enfants.
Lors de la réunion organisée après l’activité, plusieurs parents ont exprimé leur joie et leur fierté d’avoir participé. Ils ont partagé qu’ils se sentent utiles, valorisés et pleinement impliqués dans la vie scolaire de leurs enfants.
Les directions des écoles ont également exprimé leur satisfaction et leur reconnaissance pour cette belle initiative.
« La collaboration entre l’enfant, sa famille et l’école est le fondement d’un changement durable. »
Nous remercions sincèrement les directions des écoles ainsi que tous les partenaires qui continuent de soutenir cette démarche.
Cette activité revient désormais chaque trimestre.
⸻
🇬🇧 ENGLISH
On 30 May 2026, Inkuruzabato officially launched the first quarterly Parents’ Umuganda under the Abareranishema Initiative across several schools in Nyamata Sector.
Parents of children supported through the 500 To School & Meal Program came together to participate in school cleaning and community support activities in the schools attended by their children.
This initiative created a meaningful moment of collaboration between parents, schools and Inkuruzabato.
We were proud to see parents participate with commitment, generosity and a shared desire to support the education, health and well-being of their children.
During the meeting held after the activity, many parents shared their appreciation and joy. They expressed that this initiative helped them feel useful, valued and actively involved in the school life of their children.
School leadership also warmly welcomed and appreciated this collaboration.
“Collaboration between the child, the family and the school is the foundation of lasting change.”
We sincerely thank the school leadership and all partners who continue to support this journey.
This initiative will now continue every quarter. 💛
Intaramirwa Abatesi b'Inkuruzabato Abareranishema Rukizangaboshami Athanase Nikobizaba Umurishyo Eric Bigi Inkuruzabato Rebecca Girubuntunawe Program Inkuruzabato ASBL Inteko y'Umuco Rwanda